Burera: Biyemeje gukaza ingamba zo gukumira ibyangiza igishanga cy’Urugezi

Burera: Biyemeje gukaza ingamba zo gukumira ibyangiza igishanga cy’Urugezi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga ibishanga wizihirijwe mu Karere ka Burera ku rwego rw’Igihugu aho abayobozi batandukanye biyemeje ko bagiye gukaza ingamba zo kubungabunga igishanga cy’Urugezi.

Mu byakozwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi muri aka Karere harimo gusura igishanga cy’Urugezi gifite ubuso bwa ha 5,909.02 gikora ku Turere twa Burera na Gicumbi.

Igishanga y’Urugezi kirinzwe ku rwego rw’Isi binyuze mu masezerano ya Ramsar.

Abayobozi mu nzego zitandukanye basuye igishanga cy’Urugezi

Mu basuye iki gishanga harimo Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA Faustin Munyazikwiye, abayobozi b’Uturere twa Gicumbi Musanze, Malikidogo Jean Pierre wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’amajyaruguru muri iki gikorwa n’umufatanyabikorwa RwandaWildlife.

Abayobozi basuye iki gishanga cy’Urugezi banifatanyije n’Akarere ka Burera kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibishanga bakiriwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste.

Nyuma yo gusura iki gishanga, abitabiriye iki gikorwa bakoreye inama mu Murenge wa Butaro aho bunguranye ibitekerezo ku ngamba zigamije kurushaho kubungabunga igishanga cy’Urugezi n’urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwamo.

Ibikorwa byagaragaye byangiza icyo gishanga harimo kuvogera imbago zacyo, gutema ibiti by’imbago, inzira z’abanyamaguru zinyura mu gishanga zateza impanuka abaturage, imisozi ihanamye itariho amaterasibigatuma itaka ryatwarwa n’isuri rijya mu gishangan’ubucukuzi bwangiza.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye yasabye Abayobozi basuye Igishanga gushaka umuti w’ibibazo byagaragajwe bibangamiye igishanga cy’Urugezi.

Yagize ati: “Abayobozi murasabwa gushaka impamvu z’ibikorwa byangiza bigashakirwa umuti, mukamenya agaciro n’ingufu iki gishanga gifite, kmukagira uruhare mu kurinda ibyakozwe no gukomeza kugira uruhare mu kukibungabunga mufatanyije n’inzego zitandukanye.”

Nyuma y’ibibazo byagaragaye, Abayobozi basuye iki gishanga bafashe ingamba zihamye zo gukaza ubukangurambaga bwo kubungabunga iki gishanga buri muturage akabigira ibye, gushishikariza buri rwego gukora ubugenzuzi buhoraho no gufasha abaturage kujya mu bikorwa bitangiza igishanga.

Hari ibishanga bikomye, ibishanga bikoreshwa habanje gufata imigambi yo kubirengera, n’ibishanga byakoreshwa nta kibazo.

Ibishanga kandi muri rusange ni indiri y’ibinyabuzima bitandukanye ariko bigira uruhare mu ruhererekane rw’imibereho y’ibinyabuzima, by’umwihariko bikaba ububiko bw’amazi.

Ubucukuzi butanoze buri mu byangiza igishanga cy’Urugezi
Bamwe mu bitabiriye inama bakanasura igishanga cy’Urugezi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49