Burera: Bifuza ibitaro bitanga serivisi rusange ku barwayi

Burera: Bifuza ibitaro bitanga serivisi rusange ku barwayi

Nubwo mu Karere ka Burera hubatswe Ibitaro Mpuzamahanga bivura indwara za kanseri, abaturage baracyagaragaza ko bakeneye cyane ibitaro bitanga serivisi rusange zibegereye, zibafasha kwivuza indwara zisanzwe badakoze ingendo ndende zibagora.

Abatuye mu Mirenge ya Kinyababa na Gitovu, bavuga ko kubura ibitaro by’Akarere bibegereye bibateza ibibazo bikomeye, cyane cyane igihe barwaye cyangwa barwaje indembe.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinyababa, Tumushimire Eudes yagize ati: “Turishimira ko hari ibitaro bivura kanseri, ariko twe dukeneye aho twivuriza indwara zisanzwe. Iyo umuntu arwaye nijoro, bisaba gutegereza imbangukiragutabara, igatwara umurwayi imujyana ku Bitaro bya Byumba cyangwa ibya Ruhengeri. Hari igihe umurwayi agerayo arembye cyane, cyangwa akagwa mu nzira.”

Muhirwa wo mu Murenge wa Gitovu, na we yavuze ko ingendo ndende zibagora cyane, ati: “Guherekeza umurwayi ujya i Byumba cyangwa mu Ruhengeri ugiye kumurwaza birahenze kandi birananiza cyane. Hari igihe umurwayi agenda ameze nabi, natwe tukamugeraho twananiwe. Ibyo bituma bamwe batinda kujya kwivuza.”

Abaturage bagaragaza ko iyo abarwayi bajyanywe ku Bitaro bya Byumba cyangwa ibya Ruhengeri, bahura n’ingorane zirimo gutinda kwakirwa kubera ubwinshi bw’abarwayi, kubura aho abarwaza barara, ndetse n’igiciro cy’ingendo kiba kinini. Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi hari gahunda yo kubaka ibitaro bitanga serivisi rusange, ariko hakaba hari imbogamizi zagaragaye mu ntangiriro.

Yagize ati: “Iki kibazo twakimenye kare. Imbogamizi yari ihari ni ukubona no kwemeza igishushanyombonera kigaragaza aho ibitaro bizubakwa n’uko bizakorwa. Ubu ibyo biri kugenda bikemuka, kandi dufite icyizere ko abaturage bazabona ibitaro bibegereye, kuko igishushanyombonera cyarabonetse gisigaye kwemezwa burundu.”

Abaturage bo mu Karere ka Burera bakomeje gusaba ko iyi gahunda yihutishwa, bakabona ibitaro byabafasha kwivuza indwara zisanzwe hafi yabo, bityo bakagabanya ingendo ndende zibashyira mu kaga, cyane cyane mu bihe by’uburwayi bukomeye cyangwa ku babyeyi batwite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42