Burera: Abakora ubwikorezi n’abarobyi barasabwa kwirinda impanuka zo mu mazi

Burera: Abakora ubwikorezi n’abarobyi barasabwa kwirinda impanuka zo mu mazi

Polisi y’u Rwanda yasabye abakorera mu biyaga bya Burera na Ruhondo barimo abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu mu mazi ndetse n’abakora uburobyi kwirinda impanuka zo mu mazi.

Ni ibyagarutsweho na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, (Marine Unit), n’abagize amakoperative atwara abantu n’ibintu n’ay’uburobyi mu Mirenge ya Kinoni na Kagogo yo mu Karere ka Burera.

Urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwatangaje ko Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, yibukije abakora ako kazi gukora kinyamwuga birinda  impanuka.

Yagize ati: “Hari ibyo mugomba kwirinda igihe mutwaye abantu kugira ngo bitabateza impanuka nko gutwarana abantu n’imizigo, kubatwara batambaye umwambaro wabugenewe (life jacket), no gupakira ibirenze ubushobozi bw’ubwato kandi mugatwara ubwato ari uko mufite ubwishingizi n’uruhushya rubemerera gutwara abantu.”

ACP Mwesigye yabasabye kujya bigenzura bakareba abadakurikiza amabwiriza n’amategeko abagenga ndetse n’abiyitirira umwuga wabo bataba mu makoperative kuko bakora amakosa akabitirirwa, ahubwo bagatanga amakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yasabye amakoperative y’uburobyi n’ubwikorezi bwo mu mazi kwirinda kuyajyamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bituma ubuzima bwa benshi buhatikirira.

Ati: “Muzi ko amazi ajya atwara ubuzima bw’abantu, akenshi ugasanga biturutse ku baba bayagiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato, turabasaba kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umwuga wanyu.”

Mu mezi atatu ya mbere ya 2024 mu biyaga bya Burera na Ruhondo habereyemo impanuka 2 zahitanye ubuzima bw’abantu 12.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14