Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Burera: Abagore bahawe umukoro wo kurushaho kwita ku muryango

Burera: Abagore bahawe umukoro wo kurushaho kwita ku muryango

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yibukije abagore ko bafite umukoro wo kurushaho kwita ku muryango.

Yabikomojeho ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mirire, imikurire, isuku n’isukura n’umutekano.

Yagize ati: “Abagore murasabwa kuba indashyikirwa; mukaba ba mutima w’urugo koko; bagira uruhare mu gukumira amakimbirane mu ngo, kurwanya ibiyobyabwenge n’igwingira ry’abana bato no guteza imbere isuku n’isukura.”

Ku rwego rw’Akarere, umuhango wo gusoza icyumweru cyahariwe ubwo bukangurambaga
wabereye mu Murenge wa Bungwe; witabirwa n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ibirori byo gusoza ubwo bukangurambaga byabimburiwe no gutaha ku mugaragaro Ikigo mbonezamirire ku kigo nderabuzima cya Bungwe.

Byaranzwe no kwitura imiryango ine inka muri gahunda ya Girinka no koroza ihene abagore 3 batishoboye.

Hanatanzwe inkoko 30 ku ngo zifite abana bari mu mirire mibi, hatangwa imashini zo kudoda ku bangavu 8 babyaye bari munsi y’imyaka 18.

Hatanzwe amabati 32 yo gusakara inzu y’umuturage utishoboye yatanzwe n’Inama Njyanama y’Akarere ndetse hanakorwa igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye.

Habayeho kuremera imiryango itishoboye, ihabwa ibiribwa by’ubwoko butandukanye, hanatangwa ibiribwa byo gufasha Ikigo Mbonezamirire cyatashwe ku Kigo Nderabuzima cya Bungwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 16
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 20
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 21
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 21
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize umunsi 1