Buregeya Prince yasinyiye AS Kigali 

Buregeya Prince yasinyiye AS Kigali 

Myugariro Buregeya Prince uheruka gutandukana na APR FC, yerekeje muri AS Kigali asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Buregeya nta kipe yari afite kuva muri Kamena ubwo yatandukanaga na APR FC yari amazemo imyaka irindwi.

Buregeya Prince yerekeje muri AS Kigali nyuma yo kujya muri Al-Nasiriya yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Iraq bidakunze. 

Uyu mukinnyi yiyongereye kuri Bukuru Christophe wanyuze mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Mukura ndetse na Rutsiro FC yaherukagamo akaba yarasinye umwaka umwe. 

Ubwo Shampiyona izasubukurwa mu mpera z’icyumweru, AS Kigali izakira Vision FC ku wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024 mu mukino w’umunsi wa gatandatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42