Bruce Melodie afata Niyomugabo Philemon nk’umuhanzi mwiza u Rwanda rwagize

Bruce Melodie afata Niyomugabo Philemon nk’umuhanzi mwiza u Rwanda rwagize

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze uko afata umuhanzi wamubanjirije Niyomugabo Philemon, aho yemeje ko amubona nk’umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwigeze kugira.

Uyu muhanzi avuga ko kuri Album ye nshya yise ‘Colourful generation’, hariho indirimbo yakoze ashingiye ku bihangano bya Niyomugabo Philemon.

Yabigarutseho mu ijoro rya tariki 23 Mutarama 2025, ubwo yari umutumirwa mu gitaramo cya Gen-z Comedy.

Ubwo yari abajijwe n’umwe mu bitabiriye icyo gitaramo cy’urwenya wigeze kumwumva avuga ko akunda Niyomugabo Philemon niba hari indirimbo yari yakora afatiye urugero kuri uwo muhanzi, Bruce Melodie yabyemeye amubwira iyo ariyo.

Yagize ati: “Niyomugabo ni byo ni umuhanzi w’umuhanga wabayeho mbere, indirimbo nakoze ngendeye ku bihangano bye iri kuri Alubumu nakoze (Colorful Generation), niwumva gitari iri mu ndirimbo ‘Nari nzi ko  Uzagaruka’ iri kuri ‘colorful generation.”

Ubwo yari abajijwe inama yagira abahanzi bakishakisha bataraterimbere, uyu muhanzi yavuze ko bakwiye kugira ikinyabupfura.

Ati: “Ntabwo nkunda kugira inama abantu kuko abenshi ntibabikunda, ariko umuhanzi icyo namubwira azagire ikinyabupfura yirinde gusuzugura abantu, nanabasuzugura abimenye ashake uko abikosora, kuko ibintu ni abantu.”

Bruce Melodie avuze ibi mu gihe amaze iminsi azengeruka ibitangazamakuru bitandukanye akora ibiganiro bimenyekanisha iyo Alubumu ye nshya aherutse gushyira ahagaragara.

Ni alubumu igizwe n’indirimbo 17 n’izindi eshatu yarengejeho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48