Brazzaville: Perezida Kagame yaganirije abagize Inteko Ishinga Amategeko

  • Imvaho Nshya
  • Mata 11, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Mata 2022, ni bwo Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye birangwa hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushuti buranga abayobozi babyo.

Akigera ku Kibuga cy’Indege, Perezida Kagame yakiriwe mu muhez na mugenzi we w’icyo gihugu Denis Sassou N’guesso ari na we wanamutumiye.

Nyuma yo kumwakira, Perezida Kagame yahaye ikigairo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Brazaville, imitwe yombi, ayo yibanze ku buryo u Rwanda rwiyubatse n’uko rwavuye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse ibiganiro bigomba guhuza Abakuru b’Ibihugu byombi, hazanasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Congo mu nzego zinyuranye.

Ni uruzinduko rushimangira ubucuti bwimbitse hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi ndetse cyane cyane ku mibanire myiza y’ubufatanye isanzwe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville.

Bisobanurwa ko umubano mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika ya Congo na Repubulika y’u Rwanda watangiye ku itariki ya 17 Kanama 1982.

Perezida Kagame binateganyijwe ko azanagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bizabera mu Mujyi wa Oyo.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga muri Congo Brazzaville muri Nzeri 2019 igihe yari yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bitandukanye igamije kwigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku Mugabane w’Afurika (Invest in Africa Forum-IAF).

Uruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu yarukoze mu mwaka wa 2004, ndetse na nyuma yaho yakomeje kugenderera icyo Gihugu.

Muri gashyatare 2013, Perezida Kagame yagarutse ku gaciro ko kugenderera iki gihugu kiri mu bihugu by’Afurika yo hagati bisobanuye kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu n’abakuru babyo, ati: “Nsanganywe umubano mwiza n’umuvandimwe wanjye Sassou Nguesso, kandi u Rwanda na rwo rufitanye umubano mwiza na Congo.”

U Rwanda na Congo-Brazzaville bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu kirere. Uretse kuba byarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 nk’uko byagenze no ku zindi ngendo, indege ya RwandAir kuri ubu ikora ingendo ziyihuza na Brazzaville ku wa Mbere, ku wa Kabiri, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 11, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE