BNR yagaragaje ibihano ku bakora ubucuruzi mu madovize nta burenganzira

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR yatangaje ibihano bishya ku bantu n’ibigo bishyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi ndetse n’abakora ubucuruzi mu madovize nta burenganzira babiherewe.
Ni amabwiriza akubiye mu itangazo BNR yashyize ahabona ku wa Mbere tariki ya 16 Kamena 2025, agaragaza ibihano by’amafaranga bijyanye n’imikoreshereze y’amadovize itemewe.
Ayo mabwiriza ashyiraho ibiciro ku wakoresheje amadovize atabyemerewe, aho acibwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 mu gihe afashwe bwa mbere na miliyoni 10 Frw ku zindi nshuro zikurikiraho.
Usibye kwishyuza ibicuruzwa cyangwa serivisi byoherejwe cyangwa byatumijwe hanze y’u Rwanda, cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa n’amahoteli, Kazino (casinos), ibigo by’ubukerarugendo, amaduka adasora (duty-free), n’amashuri mpuzamahanga mu gihe yishyurana n’abadatuye mu gihugu.
Ni kimwe no ku muntu ku giti cye cyangwa ikigo bashyiraho ibiciro ku bicuruzwa cyangwa serivisi, cyangwa bakora ibikorwa by’ubucuruzi mu madovize (amafaranga y’amahanga), nta burenganzira babiherewe na BNR baba bakoze ikosa ryo mu rwego rw’ubutegetsi riteganyirijwe ibihano by’amafaranga y’u Rwanda 5 000 000 igihe afashwe bwa mbere na 10.000.000 Frw igihe afashwe bwa kabiri (isubiracyaha) n’izindi nshuro zikurikiraho.
Abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu madovize bazajya bishyura 50% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, igihe afashwe bwa mbere, agacibwa 100% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, igihe afashwe bwa kabiri n’izindi nshuro zikurikiraho.
Abategura cyangwa abagira uruhare mu cyamunara bazajya bacibwa 50% by’ayakoreshejwe mu cyamunara.
BNR yaboneyeho kwibutsa abantu bose n’ibigo bitandukanye kwirinda kujya muri ibi bikorwa nta burenganzira babifitiye.
Mu rwego rwo gukomeza kuzuza inshingano zayo yo kurinda agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, BNR, ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa, izakomeza kurwanya ibikorwa bikoreshwamo amadovize (amafaranga y’amahanga) bitemewe.
Abantu bose barashishikarizwa gutanga amakuru ku bikorwa byose bijyanye n’ivunjisha bikekwa ko binyuranyije n’amategeko, babimenyesha BNR cyangwa inzego z’umutekano (RIB, RNP n’Inzego z’ibanze) hifashishijwe imiyoboro inyuzwaho amakuru iboneka ku mbuga za interineti za buri rwego.