Ben Affleck yarase ubuhanga Jennifer Lopez wari umugore we

Ben Affleck yarase ubuhanga Jennifer Lopez wari umugore we

Umukinnyi wa filimi Ben Affleck yarase ubuhanga Jennifer Lopez wahoze ari umugore we, baherutse gutandukana bigatungura benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro.

Ni ubuhanga yagarutseho ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza filimi yiswe Unstopable bahuriyemo igaruka ku mateka ya siporo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yagize ati: “Jenniffer ntasanzwe, twizerera mu bantu bafite ubushobozi bwa nyabwo kandi muri Unstopable biragaragara yarabishimangiye.”

Uyu mukinnyi wa filimi avuga ko Unstopable ari filimi idasanzwe kuko uburyohe bwayo bushimangirwa n’abahanzi b’abahanga bayigaragaramo barimo Jenniffer Lopez.

Muri Kanama 2024, Lopez yasabye iseswa ry’ishyingiranwa ryabo nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bongeye gushyingiranwa.

Gutandukana kwabo kwabaye nyuma y’amakuru yagiye acicikana, avuga ko bombi bari batakibana nk’umugore n’umugabo, kuko buri wese yabaga mu cyumba cye.

Lopez yahagaritse urugendo rwe rwo mu mpeshyi kugira ngo agirane umwanya uhagije n’umuryango we, ibyasize bashyize inzu yabo ya Beverly Hills ku isoko.

Jeniffer amaze igihe yumvikana mu biganiro avuga ko aticuza gutandukana na Ben Affleck nyuma y’igihe kitari kinini barushinze, ahubwo ko we azicuza kuba yaramuhombye.

Affleck si we mugabo wenyine washyingiranywe na Jeniffer Lopez kuko yabanye n’abandi barimo Ojani Noa, Cris Judd na Marc Anthony ariko urushako rukanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14