Bebe Cool asanga kwambara ubusa n’amashusho y’urukozasoni bigize ubuhanzi

Bebe Cool asanga kwambara ubusa n’amashusho y’urukozasoni bigize ubuhanzi

Mu gihe yitegura gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yita ko adasanzwe, umuhanzi uri mu bakanyujijeho muri Uganda Moses Ssali uzwi cyane nka Bebe Cool, yatangaje ko kwambara ubusa no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni bikorwa n’urubyiruko rw’abahanzi mu gihe bamamaza, ibikorwa byabo ari kimwe mu bigize ubuhanzi.

Abinyujije mu kiganiro yagiranye na Vybe Life Ug, yagize ati: “Mukwiye kwishimira ibyo Imana yaremye ndetse n’ubuhanzi bwabo, iki ni Igihugu cy’abakiri bato kandi n’ikoranabuhanga ryateye imbere cyane, ikindi ntabwo wategeka abantu uko bambara keretse ari abana wabyaye.”

Muri icyo kiganiro uyu muhanzi umaze imyaka itanu adakora indirimbo, yavuze ko vuba aha azashyira ahagaragara amashusho adasanzwe y’indirimbo nshya iri mu zigize umuzingo arimo gukoraho yise Break the Chain.

Ati: “Abantu bategereza amashusho y’indirimbo nshya iri kuri Album ndimo gutegura, igomba kurebwa n’abafite imyaka 18 kuzamura, ntabwo ari iyo gucurangwa kuri televiziyo.”

Agaruka ku muzingo arimo gutegura yise Break the Chain, Bebe Cool yavuze ko yawitondeye kandi yahisemo iryo zina kugira ngo hagire imyumvire ikosorwa.

Yagize ati: “Twahisemo izina Break the Chain kubera ko twashakaga guca intege imitekerereze n’imyumvire mibi twagirwagaho nk’Abanyafurika, y’uko buri wese agomba kwirwanaho wenyine, tugaragaza ko tugomba gukorera hamwe tugatsinda ibindi byose.”

Uyu muhanzi avuga ko uwo muzingo urimo gutegurwa n’abahanga baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, barimo u Bwongereza, Afurika y’Epfo na Nigeria.

Bebe Cool atangaje ko agiye gusohora umuzingo we wa kabiri nyuma y’imyaka itanu yari amaze adashyira ahagaragara indirimbo nshya, kuko iyo yaherukaga gushyira ahagaragara tariki 11 Gashyantare 2019, ari iyitwa Easy.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14