Batewe inkeke n’ikiraro cy’ibiti 3 gihuza Musanze na Gakenke

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
Image
Ikiraro cya Kamisave giteye impungunge ku bacyambukiraho, ubuyobozi bwo bukavuga ko ari abaturage bacyihangiye kandi hari ikindi cyubatswe neza

Abaturage bakoresha ikiraro cya Kamisave gihuza Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze n’uwa Cyabingo mu Karere Gakenke, batewe impungenge n’uko cyubatswe n’ibiti bitatu, kikaba gishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bavuga ko ibintu birushaho kugorana mu gihe cy’imvura, kuko kinyura hejuru y’umugezi ujyana amazi muri Mukungwa, aho ubuzima bw’abagica hejuru buba buri mu kangaratete cyane ko amazi aba afite imaraga nyinshi.  

Abaturage bavuga ko kibangamiye ubuzima bwabo bwa buri munsi cyane mu bihe by’imvura, kuko kinyuraho umugezi ujyana amazi mu mugezi ewa Mukungwa, baka bifuza ko cyubakwa kugira ngo cyoroshye imigenderanire.

Bamwe mu baturage kandi bavuga ko hari abantu bakuru n’abana baguye muri iki kiraro kubera imiterere yacyo idakwiye, ndetse bamwe bagapfa.

Muri Kanama 2025 umusaza yaguyemo ahita apfa, bisiga agahinda n’ubwoba mu baturage basanzwe bagikoresha amanywa n’ijoro.

Kankundiye Elizabeth yagize ati: “Iyo abana bajya ku ishuri cyangwa tugiye ku masoko, tuba dufite ubwoba kuko ikiraro gishaje kandi gifite ibiti bike na byo ubona byashaje. Ntabwo ari ibintu byoroshye; hari hashize igihe abantu baguye muri aya mazi ari benshi.”

Mvunabandi Jean na we avuga ko nk’ababyeyi bahorana igishyika igihe abana babo bagiye ku ishuri, cyane ko bishoboka ko banyerera bakagwa mu mazi akabatwara.

Ababyeyi nabo bagaragaza impungenge zikomeye nk’uko abivuga ati:”Iyo umwana wanjye agiye ku ishuri nsigarana impungenge. Iyo ntekereje ko ashobora kugwa munsi y’iki kiraro mba mfite impungenge ko amazi yamutwara kuko n’abantu bakuru bagwamo, twifuza iki kiraro cyakubakwa mu buryo burambye.”

Uretse impungenge ku mutekano w’abaturage, iki kiraro kinagira ingaruka ku musaruro w’abaturage kuko bigorana gutwara ibicuruzwa ku masoko cyangwa kwimura imyaka yera.

Muhawenimana Esperence yagize ati: “Iyo dushaka kugemura ibicuruzwa byacu ku isoko rya Gakenke bidusaba kuzenguruka cyane. Abahinzi benshi batinya kunyuza hano umusaruro wabo kuko kwambuka iki kiraro ni ikibazo gikomeye cyane nko muri ibi bihe by’imvura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois, avuga ko iki kiraro atari cyo gisanzwe gikoreshwa, ahubwo abaturage bagihanze ngo biyorohereze ingendo nyamara bibashyira mu kaga.

Yagize ati: “Iki kiraro nticyubatse mu buryo bwa kijyambere, kandi si hahandi abaturage benshi cyangwa abanyeshuri banyura. Ibiti ubona bitambitse hejuru y’umugezi byashyizweho n’abahinzi bashatse kugira inzira ya bugufi. Turasaba abaturage gukoresha ikindi kiraro kiri hepfo, cyubatse neza kandi gifite umutekano wizewe kuko cyubatswe mu rwego rwo koroshya ingendo.”

Ubuyobozi kandi busaba abaturage kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga banga kunyura mu nzira zabugenewe, mu gihe abo baturage bo bavuga ko izindi nzira zihari zibasaba kuzenguruka ahantu hanini.

Abahinzi bavuga ko ikiraro cya Kamisave gituma umusaruro wabo utagera ku isoko
Kankundiye avuga ko ikiraro cya Kamisave gikumira imigenderanire
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 12, 2025
  • Hashize iminsi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE