Basketball: Uko u Rwanda rwatomboye muri ‘All African Games’

Basketball: Uko u Rwanda rwatomboye muri ‘All African Games’

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abakina ari batatu mu bagabo yisanze mu itsinda A, mu bagore rwisanze mu itsinda D mu mikino ya ‘All African Games’ izabera i Accra muri Ghana guhera tariki 18 kugeza 22 Werurwe 2024.

Mu bagabo u Rwanda ruri kumwe na Misiri, Santarafurika na Côte d’Ivoire.Mu bagore u Rwanda ruri kumwe na Benin, Uganda na Comoros.

Biteganyijwe ko aya makipe y’igihugu azatangira umwiherero mu minsi iri imbere.

Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16 mu bagabo n’abagore aho hitezewe abagera kuri 400.

Si Basketball y’abakina ari batatu gusa izakinwa muri iyi mikino hanateganyijwe indi mikino 23 irimo Amagare, Gusiganwa ku maguru, Handball, Volleyball, Triathlon, Table Tennis, Rugby, Badminton, Beach Volleyball, Chess, na Cricket.

Iyi mikino ya ‘’All African Games’’ ifite amateka maremare ahujwe n’imikino itandukanye irimo iy’abaturage ndetse n’imikino ya gicuti yabaye mu 1963 i Dakar muri Senegali, aho ibihugu by’Afurika byigenga 24 byitabiriye ibirori byo gusiganwa ku maguru harimo n’abagore.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42