Basketball: Mwesigwa yongewe mu Ikipe y’Igihugu yitegura Igikombe cy’Afurika

Basketball: Mwesigwa yongewe mu Ikipe y’Igihugu yitegura Igikombe cy’Afurika

Sean Mwesigwa yongewe mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abatarengeje imyaka 18 ikomeje kwitegura Igikombe cy’Afurika kizabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo kuva tariki 2 kugeza 14 Nzeri 2024.

Uyu mukinnyi w’imyaka 17, asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ikipe ya Seven Lakes High School muri Leta ya Texas.

Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, ni umwe muri 15 umutoza w’Ikipe y’Igihugu Murenzi Yves, azahagurukana mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 30 Kanama berekeza muri Afurika y’Epfo.

Mwesigwa yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yitabiriye Igikombe cy’Afurika mu 2023 cyabereye muri Tunisia, ndetse icyo gihe yashyizwe mu ikipe y’irushanwa nyuma yo kuritsindamo amanota 80.

Muri iri rushanwa, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya gatatu hamwe n’Afurika y’Epfo, Maroc na Zambia. Si mu bahungu gusa kuko u Rwanda ruzanaserukirwa mu bakobwa aho ruri mu itsinda rya mbere hamwe n’Afurika y’Epfo, Tunisia na Cameroun.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42