Basketball: Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Senegal gushaka itike ya ‘FIBA Afrobasket 2025’

Basketball: Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Senegal gushaka itike ya ‘FIBA Afrobasket 2025’

Ikipe y’Igihugu y’abagabo mu mukino wa Basketball yerekeje i Dakar muri Senegal kwitabira amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika “FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers”, izatangira guhera tariki 22-24 Ugushyingo 2024.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 ni bwo abagize ikipe y’Igihugu barimo abakinnyi n’abatoza bahagurutse i Kigali berekeza i Dakar bayobowe n’Umutoza Mukuru Dr Cheikh Sarr.

Muri iyi mikino y’amajonjora y’ibanze, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Sénégal, Cameroun na Gabon.

Mbere yo kwitabira iyi mikino, Ikipe y’Igihugu izakina imikino ibiri ya gicuti na Mali tariki 19 Ugushyingo n’uwa Sudani y’Epfo tariki 20 Ugushyingo 2024.

U Rwanda rukunze kwitabira iri rushanwa ku butumire kuko mu 2011 ari bwo ruheruka kukijyamo rwabonye itike, mu gihe izindi nshuro ziganjemo ubutumire (Wild Card) cyangwa kucyakira.

Igikombe cy’Afurika (FIBA AFROBASKET 2025) izabera muri Angola mu mpeshyi ya 2025.

Urutonde rw’abakinnyi berekeje i Dakar

Antino Alvares Jackson Jr, Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Bruno Shema, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema, Noah Bigirumwami na Dylan Schommer.

Kapiteni Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yerekeje i Dakar gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson nawe yerekeje i Dakar gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika
Dylan Schommer wongewe mu ikipe y’igihugu na we yerekeje i Dakar
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42