Basketball: APR y’Abagore yitegura Imikino ya Playoffs yongeyemo abakinnyi barimo Ineza Sifa

Basketball: APR y’Abagore yitegura Imikino ya Playoffs yongeyemo abakinnyi barimo Ineza Sifa

APR WBBC ikomeje kwitegura Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, yongeyemo Ineza Sifa usazwe ari umukinyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball. 

Sifa yari aherutse kwerekeza muri Stephen F. Austin Ladyjacks Basketball yo muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NCAA Division I) avuye Middle Tennessee Blue Raiders muri Nyakanga uyu mwaka.

APR FC kandi yongeyemo Feza Ebengo wanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo REG WBBC ndetse n’Umunyamerika Tylar Bennett Monet wakiniraga ES Gimont yo mu Bufaransa.

Abandi baje biyongera ku Munyamali Kamba Yoro Diakite wahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota menshi angana na 139 mu mikino ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2023.

Iyi mikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball iteganyijwe gutangira ku wa 25 Nzeri 2024.

Mu mikino ya Kamarampaka ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona, APR WBBC yabaye iya kabiri izahura na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza ya gatatu, mu gihe REG WBBC ya mbere izakina na Kepler WBBC ya kane.

Umwaka ushize wa 2023, APR WBBC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona mu bagore.

Tylar Bennett Monet wakiniraga ES Gimont yo mu Bufaransa na we yerekeje muri APR WBBC
Feza Ebengo wakiniye REG WBBC na we yerekeje muri APR WBBC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42