Bangladesh: Umwuzure wahitanye batanu ibihumbi bavanwa mu byabo

Bangladesh: Umwuzure wahitanye batanu ibihumbi bavanwa mu byabo

Kuri iki Cyumweru, abayobozi bo muri Bangladesh batangaje ko  abantu batanu bapfuye abarenga 100.000 bari mu kaga gakomeye  kubera ko imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yibasiye Amajyaruguru ya  Bangladesh.

Ikinyamakuru Arab News cyatangaje ko Sherpur ari kamwe mu Turere twibasiwe cyane mu majyaruguru, aho abayobozi baho batangaje ko bafite ubwoba ko ibihingwa cyane cyane umuceri bishobora kuba byangiritse.

Ibikorwa remezo birimo imihanda byangiritse cyane ku buryo kugera mu duce twibasiwe bigoye. Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Sherpur, Torofdar Mahmudur Rahman, yavuze ko bari kugerageza gutanga ubutabazi.

Yagize ati: “Icyo dushyize imbere ni ugutabara  abantu tukabimurira ahantu hatekanye kandi tukabaha ibikoresho by’ibanze.”

Ingabo z’Igihugu zifatanyije n’inzego z’ubutabazi batabaye  bifashishije ubwato na kajugujugu mu kurokora abaturage ndetse batanga ibikoresho by’ibanze ku basizwe iheruheru.

Impungenge zikomeje kwiyongera kubera imvura nyinshi ishobora kugira ingaruka ku bihingwa byiganjemo umuceri kandi itagabanutse ishobora guhungabanya ubukungu bw’Igihugu.

Imvura nyinshi yateje imyuzure iherutse kwibasira Uburasirazuba bwa Bangladesh yasize ihitanye abarenga 70 ndetse yangiza ibifite agaciro karenga miliyari y’amadolari. 

Umuryango w’Abibumbye nabandi bafatanyabikorwa batangaje ko batanze  miliyoni 134 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo gutabara abibasiwe nibi biza. 

Mu mwaka wa 2015 Isesengura ry’Ikigo cya Banki y’Isi gishinzwe isesengura, (World Bank Institute Analysis), ryagaragaje ko abantu miliyoni 3,5 muri Bangladesh bashobora kwibasirwa n’umwuzure kandi abahanga mu bya siyansi bavuga ko bigenda byiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ikirere ku Isi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14