Bangladesh: 45 bishwe n’inkongi y’umuriro 

Bangladesh: 45 bishwe n’inkongi y’umuriro 

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubuzima wa Bangladesh, yavuze ko inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’amagorofa atandatu yahitanye 45 ikomeretsa 22. 

Reuters yatangaje ko abashinzwe kuzimya umuriro bavuze ko iturika rya gaze ryabereye muri resitora ya Biryani, ku mugoroba wo ku wa 29 Gashyantare ari ryo rishobora kuba  ryateje iyi nkongi.

Minisitiri w’Ubuzima Samanta Lal Sen, yabwiye abanyamakuru ko 22 bakomeretse bari mu bitaro mu Mujyi wa Dhaka.

Minisitiri w’Intebe Sheikh Hasina, yagaragaje akababaro yatewe n’iyi nkongi ategeka kwihutira kuvura abakomeretse.

Guverinoma yashyizeho itsinda rigizwe n’abantu batanu kugira ngo bakore iperereza ryimbitse  ku byabaye.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (BNP), Mirza Fakhrul Islam Alamgir, yavuze ko impanuka n’ibiza bikomeje kubaho kuko nta mategeko abigenga.

Yongeyeho ko Guverinoma itabazwa abaturage ari yo mpamvu impanuka zihitana ubuzima bwa benshi zikunze kubaho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14