Bafashwe bamaze kwinjiza mu Rwanda amabalo 13 y’imyenda ya caguwa

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku wa Gatandatu taliki ya 23 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano  mu Karere ka Karongi, yafashe abantu 5 bari binjije magendu y’amabaro 13 y’imyenda ya caguwa bakuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Jean d’Amour Uwiringiyimana, Theodore Kagabo, Pierre Nkundunkundiye, Appolinaire Mugisha, na Elière Zirimwabagabo.

Ati : “Twahawe amakuru yizewe ko hari amabaro y’imyenda yinjiye mu gihugu kandi mu buryo bwa magendu avuye mu gihugu cya Congo, kandi ko abayazanye bayanyujije mu Kiyaga cya Kivu hifashishijwe ubwato; abayazanye bagombaga guhurira n’abaguzi ku nkombe z’ikiyaga mu Mudugudu wa Nyabihanga, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, bafashwe bakimara kuyagura bari gushaka uko bayatwara, abayambukije basubiye muri Congo.”

SP Karekezi yihanangirije abaturage baturiye imipaka kureka kwijandika mu bikorwa bya magendu kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zakajije ibikorwa byo kubafata, yanabibukije ko magendu ari mbi kuko imunga ubukungu bw’Igihugu.  

Amabaro y’imyenda yafashwe yashyikirijwe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), naho abafashwe uko ari batanu bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Bwishyura ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199, rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE