BAL 2025: APR BBC yegukanye umwanya wa gatatu ku nshuro ya mbere

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

APR BBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2025) yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Al Ittihad yo Misiri amanota 123-90.

Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, muri SunBet Arena mu Mujyi Pretoria muri Afurika y’Epfo.

APR BBC yakinnye uyu mukino Umunyasudani y’Epfo, Nuni Omot yari yagize ikibazo cy’imvune.

Ikipe y’ingabo yatangiranye imbaraga nyinshi abarimo Chasson Randle, Ntore Habimana, Noel Obbadiah na Axel Mpoyo batsinda amanota yiganjemo atatu menshi.

Ku rundi ruhande Al Ittihad yatsindaga amanota binyuze muri Youssef Said Shehata Ahmed Ally Mohamed.

Aka gace kagana ku musozo, Noel Obbadiah yagize imvune yatumye atongera gukina.

Agace ka mbere karangiye APR BBC yatsinze Al Ittihad amanota 38 Kuri 19.

Yakomeje kongera ikinyuranyo mu gace ka kabiri, biyunze muri Axel Mpoyo watsinze amanota atatu inshuro enye zikurikirana, yakorerwaga mu ngata na bagenzi be nka Alioun Diarra na Robbeyns Williams.

Uwitonze Justine yishimira amanota atatu yari amaze gutsinda

Al Ittihad yarushwaga cyane yanyugazamo igatsinda amanota binyuze mu bakinnyi nka Majok Deng, Taha Mohamed na Ibrahim Abdelrahman.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze Al amanota 74-34.

Iyi kipe yo mu Misiri yagurakanye imbaraga mu gace ka gatatu itangira kugabanya ikinyuranyo barimo Majok Deng na Youssef Said Shehata batsindaga amanota.

APR BBC nayo yakomeje gutsinda biyunze muri Robbeyns Williams na Ntore Habimana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Axel Mpoyo wagize umukino mwiza.

APR BBC yakomeje kuzamura ikinyuranyo

Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora n’amanota 91 kuri 56 ya Al Ittihad.

Mu gace ka nyuma, APR BBC yakomeje kugendera muri uwo mujyo ibifashijwemo na Uwitonze Justine na Axel Mpoyo batsindaga amanota atatu.

Rivers Hoopers yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko ubwugarizi bwa APR BBC bukomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze Al Ittihad yo Misiri amanota 123-90, yegukana umwanya wa gatatu ku nshuro ya mbere mu mateka.

Iyi kipe y’ingabo z’Igihugu yabaye iya mbere yo mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba isoreje ku mwanya wa gatatu kuva iri rushanwa ryatangira mu 2021.

APR BBC kandi yanditse amateka muri BAL yo kuba Ikipe ya mbere itsinze amanota menshi mu mukino umwe agahigo kari gafitwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Axel Mpoyo wa APR BBC yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka ya BAL watsinze amanota atatu ishuro 10 mu mukino umwe. Umukino wa nyuma uzahuza Petro de Luanda na Al Ahli Tripoli, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025.

Axel Mpoyo yabaye umukinnyi wa mbere watsinze amanota atatu inshuro 10 muri BAL
Umushoramari Coach Gael ni umwe mu bakurikiye uyu mukino
Alex Mpoyo agerageza gutsinda amanota atatu
Noel Obbadiah yishimira amanota yari amaze gutsinda
Umufana ukomeye wa APR BBC, Evode yishimira intsinzi
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE