Ba Ofisiye 45 bo mu nzego z’umutekano basoje amasomo

Ba Ofisiye 45 bo mu nzego z’umutekano basoje amasomo

Mu mpera z’iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2024, mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abagera kuri 45 baturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda.

Ni amahugurwa y’icyiciro cya 11, agenerwa ba Ofisiye bato yerekeranye n’ubuyobozi, yitabiriwe n’abaturutse mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, barimo abo muri Polisi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) n’ abo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Bize amasomo atandukanye bakora  n’urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ubumenyi bigira mu masomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi mu bigo bitandukanye.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye abasoje amasomo ku muhate bagaragaje abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu gutekereza, gutegura no gukora birenze ibyo bakoraga.

Yagize ati: “ Imyitwarire, ubuhanga n’ubumenyi mwungukiye mu bikorwa n’imyitozo mumazemo iminsi, bizabagirira akamaro cyane mu nzego mwaturutsemo n’ibigo musanzwe mukorera kuruta uko mwari musanzwe mubikora.”

DIGP Ujeneza yababwiye ko muri iki gihe Isi ikeneye abashinzwe umutekano mu ngeri zose bakoresha ubumenyi n’ubuhanga mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo bahangane n’ibyo bibazo ihura na byo.

Yababwiye ko Guverinoma na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, bashyira imbaraga nyinshi mu kubaka no kongerera ubushobozi inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko kugira ngo zirusheho guhangana n’ihindagurika ry’abahungabanya umutekano.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yashimiye abasoje amahugurwa disipulini, ubwitange n’ubushake bagaragaje mu gihe cyose bamaze biga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14