Axel Tuanzebe yemeye gukinira RDC

Axel Tuanzebe yemeye gukinira RDC

Myugariro Axel Tuanzebe wa Ipswich Town yo mu cyiciro ya kabiri mu Bwongereza wanyuze no muri Manchester United, yemeye gukinira Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’uko ategereje iy’u Bwongereza itamuhaye  amahirwe yo kuyikinira nkuko yari yabyifuje mbere yo gufata iki cyemezo.

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Werurwe 2024, ni bwo uyu mukinnyi yemereye Umutoza Mukuru wa RDC, Sébastien Desabre ko azamufasha mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026.

Tuanzebe wari waranze gukinira igihugu cye cy’amavuko, yari afite icyizere cyo kuzakinira u Bwongereza cyane ko yabufashije mu makipe y’abakiri bato kugeza ku y’abatarengeje 21. Yabonye ko nta yandi mahitamo afite yemera gusubira iwabo.

Umukino wa mbere ashobora kugaragaramo muri Les Léopards uzaba wayihuje na Sénégal muri Kamena 2024 ubwo izaba ikina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique.

Axel Tuanzebe akinira Manchester United yatwaranye na yo Igikombe cya UEFA Europa League mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 ndetse icyo gihe anegukana igihembo cy’umukinnyi uri kuzamuka neza.

Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 RDC iri mu itsinda B n’amanota atatu ku mwanya wa kabiri aho ikurikiye Sénégal na Sudani ziyirusha inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14