Australia yajyanywe mu nkiko izira itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Australia yajyanywe mu nkiko izira itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Abana b’imyaka 15 barimo uwitwa Noah Jones na Macy Neyland bo muri Australia bajyanye ikirego mu Rukiko Rukuru bashinja igihugu cyabo gushyiraho itegeko ribabuza gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi ibyo bibambura uburenganzira bwo kuvuga mu bwisanzure.

Abo bana bavuze ko itegeko ryashyizweho rinyuranyije n’ibiri mu Itegeko Nshinga kuko ribambura ubwisanzure.

Australia iherutse gushyiraho itegeko rivuga ko guhera ku wa 10 Ukuboza 2025, abana bose bari munsi y’imyaka 16 batazongera gukoresha imbuga nkoranyambaga no kugira konti ku mbuga nka ; Meta, TikTok na YouTube.

Iri tegeko ryemejwe na Guverinoma n’abakoraga ubukangurambaga bw’abana, basobanura ko ryari rikenewe kugira ngo ririnde umutekano w’abana n’ibintu byose bishobora kubahungabanya bivuye ku mbuga nkoranyambaga.

BBC yatangaje ko abo bana n’imiryango iharanira uburenganzira n’ubwisanzure bavuze ko iryo tegeko ribangamiye bidasubirwaho uburenganzira bw’abana.

Mu itangazo ry’uwo mwana Neyland yavuze ko badakwiye gucecekeshwa kuko ibyo biri kubakomeretsa.

Nyuma yo gutanga icyo kirego, Minisitiri w’Itumanaho, Anika Wells yabwiye Abadepite ko Guverinoma itazava ku izima cyangwa ngo yisubireho kuri uwo mwanzuro.

Nubwo hari ababyeyi bashyigikiye iryo tegeko ariko hari abandi barirwanya bavuga ko rizabuza abana kuvugana n’inshuti zabo, kwibona mu muryango mugari no gutuma barushaho kwigunga.

Sosiyete z’ikoranabuhanga zivuga ko iri tegeko rikomeye kandi ridahwitse kuko ribangamiye ubwisanzure.

Ubushakashatsi bw’ikigo Sapien Labs cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ikusanyamakuru ryakozwe n’abahanga mu by’imitekerereze, imibereho n’ubuzima bwo mu mutwe binyuze muri ‘Global Mind Project’ bwagaragaje ko abana batangiye gukoresha smartphones mbere y’imyaka 13, bashobora guhura n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe n’ibitekerezo biganisha ku kwiyahura.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 27 000 bafite hagati y’imyaka 18 na 24 bo mu bihugu 190, bwagaragaje ko abana bahawe smartphones bakiri bato bibagiraho ingaruka zirimo agahinda gakabije, kwigunga, ibitekerezo byo gushaka kwiyahura, ubushobozi buke bwo kwiyakira, guhangana n’ibibazo n’ibindi.

Abana b’imyaka 15 bajyanye mu nkiko Australia kubera itegeko yashyizeho ribabuza gukoresha imbuga nkoranyambaga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42