Australia: Umuhungu na se bishe abantu 15 babarashe  

Australia: Umuhungu na se bishe abantu 15 babarashe  

Umuhungu na se bo muri Australia barakekwaho kwica barashe abantu 15 bari i Sydney ku mucanga wa Bondi Beach, mu mpera z’icyumweru gishize.

Bivugwa ko abo bagizi ba nabi bafitanye isano n’umutwe wa Islamic State ndetse mu bo bibasiye ari abo mu bwoko bw’Abayahudi bari mu birori bya Hanukkah, (umunsi wibukwaho igitangaza cyabaye kera ubwo Abayahudi bongeraga gufungura   urusengero i Yeruzalemu).

Abo bantu bishwe na Sajid Akram, w’imyaka 50, n’umuhungu we Naveed w’imyaka 24, batumye Minisitiri w’Intebe wa Australia Anthony Norman Albanese asaba ko hajyaho amatego akomeye agenga gutunga imbunda.

Inzego z’umutekano zatangaje ko nyuma yubwo bugizi bwa nabi wabukoze na we yapfuye mu gihe umuhungu we arembeye mu bitaro.

Anthony Albanese yemeje ko ayo mategeko agiye gukazwa, nubwo abakoze ubugizi bwa nabi bari bafite uruhushya rwo gutunga imbunda   baba no mu ishyirahamwe ry’abazitunze.

Umuhungu na se barakekwaho kwica abantu 15 babarashe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42