Australia: Umugore arashinjwa kwirogera umwana ngo akunde abe icyamamare

Australia: Umugore arashinjwa kwirogera umwana ngo akunde abe icyamamare

Umugore w’imyaka 34 w’Umunya-Australia uzwi ku mbuga nkoranyambuga cyane cyane urwa ‘TikTok’ akurikiranyweho icyaha cyo  guha umwana we uburozi no kumutera imiti ituma aremba kugira ngo abantu bamuhe amafaranga  ndetse anongere umubare w’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru The Australian cyatangaje ko akomoka muri Queensland aho yarirwaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umukobwa we w’umwaka umwe   arwaye indwara ikomeye cyane kandi akeneye amafaranga menshi yo kumuvuza.

Ariko inzego z’iperereza zagaragaje ko uyu mugore yamuteraga imiti iyobya ubwenge igatuma aremba ubundi akamufata amashusho agaragaza ko arembye kandi ari mu buribwe bukomeye cyane.

Abaganga batangaje ko babonye ibimenyetso mpuruza by’ibyo umwana akorerwa ubwo yajyanwaga kwa muganga arembye mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, nyuma yaho inzego z’iperereza zitangira gukurikirana zisanga nyina ni we umwiyicira agamije kwamamara no kubona amafaranga abeshyera umwana indwara ikomeye.

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, umuyobozi wa Polisi muri Queensland, Paul Dalton yavuze ko atabona uko asobanura iby’uwo mugore yakoze kuko bikabije.

Hagati ya Kanama na Nzeri 2025, abashinjacyaha bavuze ko uwo  mugore yahaye umwana imiti atandikiwe n’abaganga, agakora ibishoboka byose ngo abone n’indi yose yatuma abeshya abantu harimo no gukoresha n’iy’abandi bantu bari bafite mu ngo zabo.

Nyuma y’iperereza rya Polisi yavuze ko abaganga bagaragaje ko umwana yahawe imiti atemerewe nkuko ibizamini byabigaragaje. Akaba azongera kugezwa imbere y’urukiko ejo ku wa Gatanu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14