AS Kigali y’abagore yatandukanye na Mukamusonera wayitozaga

AS Kigali y’abagore yatandukanye na Mukamusonera wayitozaga

Ikipe ya AS Kigali y’abagore yemeje ko yatandukanye Mukamusonera Théogenie wayitozaga ku bwumvikane bw’impande zombi.

Amakuru yo gutandukana kwa Mukamusonera na AS Kigali Women Football Club, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2024.

Aganira n’Imvaho Nshya umuyobozi mukuru wa AS Kigali WFC Twizeyeyezu Marie Josée, yemeje ko batandukanye na we.

Yagize ati: “Yego twaratandukanye. Twaramuhagaritse.”

Amakuru avuga ko impamvu ikomeye yo guhitamo gutandukana n’uyu mutoza, ari uko atahuzaga n’abakinnyi ndetse n’abatoza bamwungirije.

Mukamusonera Théogenie, yageze muri iyi kipe mu 2022, avuye muri Fatima Women Football Club y’i Musanze.

Umutoza wungirije Saida Ntagisanimana ni we wahawe kuyobora iyi kipe mu gihe gito mbere yo gushyiraho umutoza mukuru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42