Ariya masaha ni yo yo gukanguka n’ubundi – Perezida Kagame avuga kuri Adhana

Ariya masaha ni yo yo gukanguka n’ubundi – Perezida Kagame avuga kuri Adhana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze kugenzura neza niba umuhamagaro umenyesha Abayisilamu isaha y’isengesho rya mugitondo uzwi nka Azana (Adhana) ko wasubiraho kuko ari na yo masaha ubundi umuntu yakagombye kubyukiraho.

Perezida Kagame yabikomojeho ubwo yagezwagaho ibibazo n’ibitekerezo n’Abayisilamu bitabiriye gahunda y’ubusabane yari yahuje n’Abayisilamu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026 muri BK Arena.

Musabe Filsan, umwe mu bitabiriye ubwo yari ahawe umwanya yagaragaje ko bababajwe no kuba uwo muhamagaro utagitambutswa mu masaha y’urukerera. Yagize ati: “Nyakubahwa hari ikintu kitubabaza cyane umuhamagaro w’isengesho rya mugitondo uratubabaza kuba waravuyeho wenda mwanadufasha gusobanukirwa impamvu.”

Perezida Kagame yagize ati: “Harimo ikihe kibazo? Ibyo biroroshye kubigenzura, abari mu Nzego z’ibanze icyo kibazo muze kucyigaho murebe ikibazo ni iki? Mutinya ababakangura mu gitondo, ni iki? Ubundi ariya masaha ni yo yo gukanguka.”

Adhana (Adhan) ni umuhamagaro uhamagarira abantu kujya gukora isengesho rya mu gitondo mu idini ya Isilamu aho rikorwa hagamijwe kumenyesha Abayisilamu ko igihe cy’isengesho kigeze. Mu Rwanda ukaba ukunze gukorwa saa kumi n’iminota 50 zo mu rukerera (4:50).

Hari hashize imyaka igera kuri 4 uwo muhamagaro uhagaritswe mu gihugu ibyarushagaho kubabaza Abayisilamu nk’uko babigaragarije Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yari yitabiriye ubu busabane
Cardinal Antoine Kambanda nubwo abarizwa mu idini Gatolika, ari mu bifatanyije n’Abayisilamu muri iyi gahunda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42