Ariel Wayz yongeye kugaragaza ko akunda Juno

Ariel Wayz yongeye kugaragaza ko akunda Juno

Umuhanzi Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz yaciye amarenga ko yaba agikunda Juno Kizigenza.

Abo bahanzi bombi bigeze gukundanaho baza gutandukana, ariko abakunzi babo ntibabyakira neza, gusa na bo bakajya banyuzamo bakabereka ko byazanakunda ko basubirana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ariel yifurije isabukuru nziza Juno maze ashyiraho agatima.

Yanditse ati: “Isabukuru nziza Cherie Juno Kizigenza arenzaho agatima.”

Ibi bije bikurikira imitoma yavugishije benshi Juno yanditse ku ifoto yabo ubwo yifurizaga isabukuru nziza Ariel wayz ku itariki 9 Nzeri.

Nubwo ari uko bimeze ariko Ariel Wayz aherutse gutangaza ko urukundo rwe na Juno yarwigiyemo kugira ibintu bimwe ibanga mu buzima bwe, no kumenya igihe ibintu bikwiye gutangazwa, ibyatumye benshi batekereza ko ari yo mpamvu aba bombi iyo babajijwe niba barasubiranye babitera utwatsi nubwo amarangamutima adahwema kubatamaza.

Ariel Wayz na Juno batangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo muri Kamena 2021, baza gutangaza ko umubano wabo wahagaze mu Kuboza 2021.

Nubwo batandukanye umubano wabo bashoboye kuwubyaza umusaruro, kuko bakoranye indirimbo zirimo Away n’indi Juno yamukoreye yise Birenze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
umuhuz

muraberany tooo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  2. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  3. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  4. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  5. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14