Archange Touadéra yongeye gutsindira kuyobora Repubulika ya Santarafurika

Archange Touadéra yongeye gutsindira kuyobora Repubulika ya Santarafurika

Ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu by’agateganyo muri Repubulika ya Santarafurika bigaragaza ko Faustin-Archange Touadéra yatsindiye kuyobora manda ya gatatu n’amajwi 76.15%

Faustin-Archange Touadéra ahigitse abo bari bahanganye barimo; Anicet Georges Dologuélé, wabaye Minisitiri w’Intebe, wabonye amajwi 14.66%, mu gihe Henri Marie Dondra yabonye amajwi 3.19% nyuma y’amatora yo ku wa 28 Ukuboza umwaka ushize.

Touadéra, w’imyaka 68, ubwo yiyamazaga yahamije ko kuva yajya ku butegetsi mu myaka icumi ishize Igihugu cyagize umutekano n’ituze ndetse gisinya amasezerano y’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro.

Ubwo yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu habaye kamarampaka yahinduye Itegeko Nshinga bimuha uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza.

Ihuriro rikuru ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi,(BRDC) ryamaganye ayo matora rivuga ko ataboneye ndetse bavuga ko habaye uburiganya mu matora.

Gusa Guverinoma ya Touadéra yahakanye ibyatangajwe n’iryo huriro yemeza ko nta buriganya bwabayeho.

Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga rwagaragaje ko ruzatangaza bidasubirwaho ibyavuye mu matora ku wa 20 Mutarama 2026, nyuma yo gusuzuma ibirego byose byatangwa mbere y’uko amajwi karundura atangazwa.

Archange Touadéra yongeye gutsindira kuyobora Repubulika ya Santarafurika n’amajwi 76,65%
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42