APR VC yageze muri ½ cya Shampiyona Nyafurika

APR VC yageze muri ½ cya Shampiyona Nyafurika

APR VC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, mu cyiciro cy’abagabo ya ‘CAVB Club Championship 2025’, yageze muri ½ isezereye El Ithad Club yo muri Libya.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025, ni bwo hakinwe imikino ya ¼ y’iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Misrata wo muri Libya.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yatsinze El Ithad Club yo muri Libya amaseti 3-1 (17-25, 25-19, 25-21, 25-19), ihita ikatisha itike ya ½ muri Shampiyona Nyafurika.

Kugera mu iki cyiciro kuri APR VC bikuze ko iri mu makipe ane meza ku Mugabane wa Afurika muri uyu mwaka wa 2025.

APR VC yabaye ikipe ya gatatu yo mu Rwanda igeze muri ½ cy’iri rushanwa nyuma ya Kaminuza y’u Rwanda mu 2011 na Gisagara VC mu 2022.

APR VC yageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika
APR VC yatsinze El Ithad Club amaseti 3-1
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42