APR FC yasabye FERWAFA gusubikirwa umukino wa AS Kigali

APR FC yasabye FERWAFA gusubikirwa umukino wa AS Kigali

APR FC yasabye FERWAFA gusubikirwa umukino wa Shampiyona w’Umunsi wa 26 yari ifitanye na AS Kigali ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024, kubera urupfu rw’uwari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Dr Adel Zrane witabye Imana ku wa Kabiri.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2024 ni bwo hamenyekanye urupfu Dr Adel Zrane aguye mu rugo iwe nkuko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’iyi kipe.

Aganira na Radio Rwanda Umuvugizi w’ikipe ya APR FC Tony Kabanda yavuze ko ku bwumvikane bw’amakipe yombi basabye ko uyu mukino usubikwa ugashakirwa undi munsi.

Yagize ati: “Twasabye ko umukino wasubikwa kugira ngo tubanze duherekeze umuvadimwe wacu neza.”

Nta gihindutse uyu mukino uzakinwa tariki 16 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Kugeza ku munsi wa 26 wa shampiyona APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 59 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 11.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42