APR FC yamuritse bisi igezweho y’abakinnyi (Amafoto)

APR FC yamuritse bisi igezweho y’abakinnyi (Amafoto)

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze kubona imodoka nshya izajya itwara abakinnyi ndetse ko ari na yo bakoresha bajya banava ku mukino bahuriramo na mukeba Rayon Sports.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri n’Igice.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, APR FC yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo, yatangarije abafana ko bisi nshya y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahageze kandi ari inzira yo “gutsinda umukino”.

Ni busi itwara abantu bagera kuri 40 yo mu bwoko bwa Marcopolo Paradiso G8 1350, ikaba yarakozwe n’uruganda rukora imodoka nini zigezweho na za gari ya moshi rwo muri Brésil rwa Marcopolo S.A.

Bisi ya APR FC yari imaze igihe itegerejwe yamaze kumurikwa ku mugaragaro aho biteganyijwe ikoreshwa ku mukino bafitanye na Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42