Anita Pendo yahishuye ko gutwita no kubyara bitabuza umuntu kugera ku nzozi ze

Umunyamakuru, uvanga umuziki akabifatanya no kuyobora ibirori bitandukanye Anitha Pendo, yibukije abagore n’abakobwa babyara bafite inzozi runaka batari bageraho ko bitababuza kuzigeraho.
Ibi Anita yabigarutseho yifashishije ubuhamya bwe bwite n’ubw’abagore bakoranye urugendo rwo kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza arimo gusoza dore ko tariki 17 Ukwakira 2025, ari bwo yagaragaje igitabo yanditse gishingiye ku bushakashatsi yakoze.
Nyuma yo gusobanura ubwo bushakashatsi ku barimu be Anita Pendo, wigaga ibijyanye na ‘Mass Communication’ yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ahishura ko kwiga abifatanya n’akazi ke ka buri munsi karimo itangazamakuru, kuvanga umuziki no kuyobora ibitaramo no kwita ku bana n’umuryango we muri rusanga bitari byoroshye.
Anita Pendo avuga ko yatangiye kwiga mu 2017, nyuma akaza gutwita no kubyara imfura ye mu gihe yiteguraga gusubira ku ishuri yasamye ubuheta (umwana wa kabiri) nyuma agahita atangira urugamba rwo kubarera nabyo bitoroshye ku babyeyi batandukanye.
Ubwo yari asabwe kugira icyo avuga ku bagore cyangwa abakobwa baba bafite inzozi ariko na bo bagahita batwita cyangwa bakabyara bityo bikaba byaburizamo inzozi zabo yabiteye utwatsi.
Yagize ati: “Uretse ko njyewe nagiraga ibiraka byinshi, iyo bitaza kuba ibyo none se gutwita byakubuza kwiga? Nuko njyewe ndi umuntu ufite inshingano nyinshi kuri benshi, ntabwo gutwita no kubayara byakubuza kugera ku nzozi zawe.”
Akomeza avuga ko hari ababyeyi bagendanye urugendo rw’ishuri akabona ukuntu byabaga bibagoye ariko bakabikora ibyo avuga ko byamukoze ku mutima.
Ati: “Ari umuntu ufite abandi bantu bamufasha zimwe mu nshingano ariga hari ababyeyi twakoranaga hano ibizamini ni ukurri akaza akikiye uruhinja, umwana akarira ariko akamushyira ku rutugu akabanza agakora ikizamini kikarangira wumve ngo byankoze ku mutima ku buryo utabyumva.”
Ni igitabo Anitha Pendo yamuritse ku bushakashatsi yakoze ku buryo itangazamakuru by’umwihariko radiyo zigira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi.
Yasanze radiyo ari ingenzi mu iterambere ry’abahanzi kuko zibafasha mu kumenyekanisha ibihangano kuko ari igikoresho cyorohera buri wese wumva umuziki.
Anita Pendo avuga ko akataje mu kwiga kuko afite gahunda y’uko muri Mutarama aziyandikisha agatangira kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) aho yifuza kwiga ibijyanye n’imicungire mu by’itangazamakuru (Media Management).
