Amerika yagabye ibitero byo kwihorera ku mutwe wa Islamic State muri Syria 

Amerika yagabye ibitero byo kwihorera ku mutwe wa Islamic State muri Syria 

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika  zagabye ibitero bikomeye muri Syria bigamije kwihorera ku mutwe w’iterabwoba wa Islamic State (ISIL) nkuko byatangajwe n’Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu karere (US Central Command – CENTCOM).

Ibyo bitero byagabwe ku itegeko rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump nkuko yabyemeje abinyujije ku rukuta rwa X ku mugoroba wo ku wa 10 Mutarama 2026.

Ibyo bitero  byo mu rwego rwo kwihorera byiswe “Operation Hawkeye Strike”,  bije nyuma y’ibyagabwe n’umutwe wa ISIL mu Ukuboza umwaka ushize byahitanye abasirikare babiri ba Amerika n’umusemuzi  nkuko byemejwe na CENTCOM.

CENTCOM yongeyeho ko ibyo bitero byagabwe hagamijwe kurwanya iterabwoba no kurinda ingabo za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.

CBS News yatangaje ko ibyo bitero byagabwe hifashishijwe indege zirenga 20 n’ibisasu birenga 90.

Nubwo nta mubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse uratangazwa ariko Minisitiri w’Ingabo wa Amerika yavuze ko batazigera bacika intege ku kurinda no gucunga umutekano w’abaturage bayo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42