Amerika: Urukiko rwatangiye gusuzuma ikirego gitambamira Trump kwiyandikisha mu matora

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 7, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Ejo ku wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya Colorado, mu burengerazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, rwatangiye kuburanisha ubujurire mu rubanza rw’abaturage bashaka kubuza Donald Trump kwandikwa ku rutonde rw’abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu y’ubutaha.

Uru rubanza ruturuka ku baturage batandatu bo muri Colorado bafashijwe n’umuryango udaharanira inyungu witwa CREW (Citizens for Responsibility and Ethics in Washington), wazobereye mu byo kujora imikorere igayitse y’abategetsi no kubakurikirana mu mategeko iyo bibaye ngombwa.

Barega Trump, bityo rero ko bikurikije Itegeko Nshinga ry’igihugu mu ivugurura ryaryo rya 14 (igika cya 3), Guverinoma ya Leta ya Colorado idakwiye gushyira izina rya Trump ku mpapuro zo gutora mu majonjora yo mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani azakorwa ku itariki ya 5 y’ukwezi kwa gatatu mu 2024.

Ku itariki ya 17 y’ukwezi gushize, umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwo ku rwego rwa Leta yaciye urubanza, avuga ko Trump afite uruhare mu bikorwa byo kwigomeka kuri Guverinoma y’igihugu, ariko ko afite uburenganzira bw’uko izina rye ryandikwa ku mpapuro z’amatora.

Barajuriye, bavuga ko “Bitumvikana ko umuntu wemejweho icyaha cyo kwigomeka ku gihugu yakwemererwa kugira umwanya mu butegetsi, kandi ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.”

Trump nawe yarajuriye, avuga ko urukiko rwamuhohoteye, rumwemeza icyaha atigeze akora, kandi ko nta rukiko rufite ububasha bwo kumubuza kwiyamaza no gutorwa.

Ejo inteko y’abacamanza bose uko ari barindwi b’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya Colorado yatangiye kumva impande zombi.

Guverinoma ya Colorado isaba ko icyemezo cya nyuma na nyuma cyaba cyarangije gufatwa ku itariki ya 5 Mutarama umwaka utaha, kugira ngo imenye niba izashyira cyangwa niba itazashyira izina rya Trump ku mpapuro z’abakandida. Nyamara kandi umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya Colorado nawo ushobora kujuririrwa mu Rukiko rw’Ikirenga rwo ku rwego rw’igihugu.

Uretse uru rubanza rwo muri Colorado, izindi nkarwo zizwi ziri mu nkiko za Leta nibura zindi esheshatu: Alaska, Maryland, Michigan, New Hampshire, New Mexico, na Rhode Island nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza n’Iby’Abanyamerika.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 7, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE