Amerika: Perezida Biden yemereye Ukraine kurashisha u Burusiya misile ziremereye

Amerika: Perezida Biden yemereye Ukraine kurashisha u Burusiya misile ziremereye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yahaye Ukraine ibisasu bya misile bya ‘ATACMS’ birasa kure ihita inayiha uburenganzira bwo kurasa ku butaka bw’u Burusiya ibikoresheje.

Ikinyamakuru CBS News cyatangaje ko Perezida Biden yavuze ko iyi ngingo ari impinduka ikomeye muri politike y’Amerika.

Yemeye ko Ukraine yihimura nyuma yuko u Burusiya buteye muri Ukraine misile 120 zirimo iza Balistiques, Hypersoniques na Aeroballistique.

Hari hashize igihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, asaba ko amategeko abuza gukoresha misile za ATACMS akurwaho kugira ngo iki gihugu gishobore kuzikoresha mu kurasa kure y’imbibi zacyo.

Ejo ku Cyumweru Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko kuba Amerika yemeye ko ATACMS zikoreshwa atari ibyo gutangazwa ahubwo zo ubwazo zizivugira.

U Burusiya bufata gukoresha izi misile nko kurenga umurongo utukura ndetse Perezida Vladimir Putin, yaburiye mbere ibihugu by’Iburengerazuba kwirinda iki gikorwa, avuga ko bizagaragaza uruhare rutaziguye  rw’umuryango wo gutabarana wa NATO mu ntambara ibahuje na Ukraine.

Nubwo Perezida Putin yari yaratangaje mbere ko ari amakosa akomeye kugeza ubu byatangiye guteza impaka mu bandi banyapolitike mu Burusiya bagaragaza ko ari ingingo ije guhindura isura y’intambara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40