Amerika na Irani bagiye guhererekanya imfungwa

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 22, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Igihugu cy’Amerika na Irani bagiye guhererekanya imfungwa. Ni igikorwa gishobora kuzafata amezi agera kuri abiri kugira ngo kirangire.

Irani yabitangaje ejo ku wa Mbere ibinyujije kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Nasser Kanaani.

Ibihugu by’Amerika na Irani byumvikanye ko bizahererekanya imfungwa zifungiye muri ibyo bihugu kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2023.

Muri rusange, Irani izaha Amerika imfungwa zayo eshanu hanyuma Amerika na yo ihe Irani imfungwa zayo eshanu.

Amasezerano hagati y’Amerika na Irani ategekanya ko Amerika izasubiza amafaranga ya Irani agera kuri miliyari 6 yafatiye muri Koreya y’Epfo.

Ibinyamakuru byo muri Koreya y’Epfo bivuga ko ayo mafaranga yose yamaze kugera muri Banki Nkuru y’u Busuwisi mu Cyumweru gishize kugira ngo avunjwe hanyuma azoherezwe muri Irani nkuko ibiro Ntara Makuru by’Abongereza byabitangaje.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 22, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE