Amerika: Icyateye umwana kurasa bagenzi be ntikiramenyekana

Amerika: Icyateye umwana kurasa bagenzi be ntikiramenyekana

Abakozi b’inzego z’iperereza muri Leta ya Georgia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika barakora ubushakashatsi ku kuntu umwana w’imyaka 14 yaba yarabonye imbunda yakoresheje ubwo yarasaga abantu ku ishuri yigaho ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Umunyeshuri witwa Colt Grey w’imyaka 14 yarashe abanyeshuri babiri n’abarimu babiri akomeretsa abandi bantu icyenda ku ishuri rikuru rya Apalachee riri muri Leta ya Georgia nkuko byemezwa n’inzego z’umutekano.

Inzego ziperereza kandi zirasuzuma niba harabeyeho ibimenyetso byashoboraga kuba imbuzi mbere y’uko icyo gikorwa kiba bashingiye ku bibazo baherukaga kubaza uyu mwana na Se.

Radiyo Ijwi rya Amerika ryatangaje ko uyu munyeshuri na Se umubyara, mu mwaka wa 2023 inzego z’umutekano zababajije ibyerekeye amakuru yagaragaye kuri interineti ku rubuga mpuzambaga rwa Discord aho umuntu yavugaga ko azasuka urusasu ku banyeshuri.

Abashinzwe umutekano bavuga ko uyu muhungu na se babihakanye bavuga ko atari bo babikwirakwije.

Se w’umwana yavuze ko afite imbunda akoresha mu guhiga ariko zifungiranye kandi umuhungu we atabasha gufungura aho ziri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14