Amerika: Donald Trump atorewe kuba Perezida w’Amerika atsinze Kamala Harris

Amerika: Donald Trump atorewe kuba Perezida w’Amerika atsinze Kamala Harris

Donald Trump wigeze kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yongeye gutorerwa kuba Perezida w’iki gihugu ahigitse Kamala Harris bari bahanganye mu matora.

Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulike yongeye kuyobora iki gihugu ahigitse Harris wo mu ishyaka ry’Abademokarate wari ushyigikiwe na Perezida Joe Biden wari usanzwe ayobora  Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Trump ni we muntu wa mbere mu mateka y’iki gihugu utowe akuze kurusha abandi kuko afite imyaka 78, kandi akaba aciye agahigo ko kuba Perezida yarashinjwe ibyaha bitandukanye.

Ku majwi 270 yari akenewe ngo abe Perezida, Donald Trump yagize amajwi 277 ashyize intera y’amajwi 53 hagati ye na Harris wagize   224.

Trump yatsinze amatora yabaye mu 2016 atangira manda ye 2017-2021, ahigitswe na Joe Biden mu matora ya 2020, ndetse benshi bagiye bagaragaza ko urugendo rwe muri Politiki rurangiranye no kuva ku butegetsi.

Nyuma yagiye ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo inyandiko mpimbano, uburiganya, gushishikariza abantu kwigaragambya nyuma yo gutsindwa na Biden, ndetse yagiye arwanywa kubera ibyaha yashinjwaga gukora igihe yari Perezida.

Trump agarutse mu biro   bya White House nyuma y’urugamba yarwanye rwo kwiyamamaza yari agiye no gupfiramo nyuma yuko abitwaje imbunda barashe aho yiyamarizaga bakamurasa ku gutwi.

 Mu bihe bitandukanye bye byo kwiyamamaza yagaragazaga ko ashaka gusubiza agaciro Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zambuwe, agahagarika kwivanga mu bibazo by’ahandi ahubwo akubaka igihugu ndetse agahangana n’ikibazo cy’abimukira babatwara imirimo.

Yiyemeje kandi kunga umubano n’ibindi bihugu agahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse akavana igihugu cye mu kaga kacyugarije.

Yagiye ashinja ubuyobozi bwa Biden kutita ku bibazo by’abaturage, kunanirwa kubaka ubukungu ku rwego igihugu kibura amafaranga ahagije yo kugoboka abasenyewe n’ibiza ndetse akizeza ko ku buyobozi bwe icyo azihutira gukora cya mbere ari ugusubiza ubudahangarwa Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14