Amerika: Bigaragambije bamagana politiki ya Trump na Elon Musk

Amerika: Bigaragambije bamagana politiki ya Trump na Elon Musk

Hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatandatu, bahuriye mu myigaragambyo yamagana politiki yashyizweho na Perezida Donald Trump n’inshuti ye y’umuherwe Elon Musk iri gutuma bagira ibihombo abandi bagatakaza akazi.

Imyigaragambyo yabereye ku isoko i Washington DC, yitabiriwe n’imbaga y’abantu kandi abayiteguye bateganyaga ko abarenga 20,000 bo muri leta zose uko ari 50 bayitabira.

Raporo yaturutse i Washington DC, nkuko byatangajwe na Al Jazeera, yavuze ko imbaga y’abantu bagaragaje ko batishimiye ibikorwa n’ubuyobozi  by’ishami rikora amavugurura riyobowe n’ishami ry’umuherwe Elon Musk ryiswe ‘Department of Government Efficiency (DOGE)’.

Ayo mavugurura ya Trump na Musk yatumye hakurwaho imyanya irenga 200.000 y’akazi yatumye inyungu zigabanyuka n’abarenga miliyoni 2.3 babura akazi.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyirukanye abakozi barenga 20.000 bangana na 25% byabo bose hamwe.

Abigaragambya barinubira inyungu zagabanyutse  ku mafaranga agenerwa abari  mu kiciro cy’izabukuru n’abafite ubumuga.

Ibyo byatumye benshi bateranira imbere y’icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bamagana DOGE ndetse banibira imikorere yayo.

Uretse i Washington imyigaragambyo yanabereye i Paris mu Bufaransa, aho abagera kuri 200 ba abigaragambyaga bagera kuri 200 bamaganye iyo politiki basaba kureka igitugu ahubwo hagakurikizwa amategeko.

Abigaragambya bagaragaza ko batishimira Elon Musk bitewe n’amakosa  n’imyitwarire ye mu kazi kutubahiriza  uburenganzira bw’abakozi n’amahame ashyiraho agenga umurimo n’abakozi.

Bigaragambije bamagana politiki ya Trump na Elon Musk
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14