Amb. Rwamucyo Ernest yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF

Amb. Rwamucyo Ernest yatorewe kuyobora Inama y’Ubutegetsi ya UNICEF

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Rwamucyo Ernest, yatorewe kuba Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF). 

Amb. Rwamucyo yanyuzwe n’izo nshingano nshya yahawe akaba yiteguye gukomereza aho Amb. Christina Marcus Lassen asimbuye yari agejeje. 

Amb. Christina Marcus Lassen Amb. Rwamucyo asimbuye kuri izo nshingano, ni Ambasaderi wa Denmark mu Muryango w’Abibumbye watorewe izo nshingano mu ntangiriro z’umwaka ushize. 

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF ku Isi Catherine Russell, yashimiye Madamu Christina Marcus Lassen ku bw’akazi gakomeye yakoze mu mwaka ushize, aboneraho guha ikaze Amb. Rwamucyo ufashe izo nshingano nshya. 

By’umwihariko yaboneyeho gushima umusanzu w’Inama y’Ubutegetsi gutabara no kurushaho kunoza imibereho y’abana mu bice bitandukanye ku Isi. 

Giverinoma y’u Rwanda na yo yagaragaje ko itewe ishema n’icyizere u Rwanda n’abagize Inama y’Ubutegetsi, ikaba yiteguye gutanga umusanzu utaziguye no gufatanya n’abandi mu kwimakaza uburenganzira bwa buri mwana. 

Guverinoma y’u Rwanda na yo yaboneyeho gushimira byimazeyo Ambasade ya Denmark muri Loni ku bw’inshingano yasohoje neza mu mwaka wa 2024. 

Tariki 20 Ukwakira 2023, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Rwamucyo Ernest aba Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Loni.

Yasimbuye Amb. Gatete Claver wagizwe  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48