Amb. Rugema yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria

Amb. Rugema yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria

Ambasaderi Moses Rugema yashyikirije Umuyobozi ushinzwe ‘Protocole’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, Amb. Wahab Adekola Akande, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, rigaragaza ko iki gikorwa cyabaye ku wa 12 Werurwe 2026.

Nyuma yo gutanga izo kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria, Amb. Rugema na Wahab Adekola Akande bagiranye ibiganiro bishimangira ubushake bwo kwagura imikoranire y’ibihugu byombi.

Amb. Rugema yasimbuye Ambasaderi Bazivamo Christophe.

U Rwanda na Nigeria ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, umutekano n’uburezi aho abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Nigeria hakaba hari n’abo muri icyo gihugu biga mu Rwanda.

Muri Kamena 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo kuvanaho gusoresha kabiri ibicuruzwa hagati y’impande zombi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu by’ubwikorezi bwo mu kirere aho indege ya RwandAir, ikorerayo ingendo z’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25