Amb Ngango yatanze kopi y’impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Jordanie

Amb Ngango yatanze kopi y’impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Jordanie

Ambasaderi James Ngango yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga wa Jordanie, Amb Majed Al-Qatarneh, kopi y’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Jordanie.

Ni igikorwa cyabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Jordanie, ejo ku wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025.

Biteganyijwe ko Amb Al-Qatarneh na we azageza kopi za Amb Ngango ku Mwami w’Ubwami bwa Jordanie mu gihe cya vuba nkuko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri ubwo bwami.

James Ngango yagizwe Ambasaderi n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Mutarama 2024.

U Rwanda na Jordanie ni ibihugu bifitanye amasezerano arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Bifitanye kandi n’andi masezerano agamije guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.

Jordanie ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n’ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel.

Gifite ubuso bwa kilometer kare 89.342 mu gihe abaturage bacyo barenga miliyoni 11,4.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42