Amb. Bugingo yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Malawi

Amb. Bugingo yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Malawi

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, Ambasaderi Bugingo Emmanuel yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Malawi.

 Ni umuhango wabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Ambasaderi Bugingo yashyikirije Minisitiri Nancy Tembo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Malawi, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Amb. asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Zambiya na Malawi, akaba afite icyicaro i Lusaka muri Zambia.

U Rwanda na Malawi ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho hari abaturage b’ibihugu byombi bakorera muri buri gihugu.

Ibihugu byombi biherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye ajyanye no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi. Ni amasezerano yasinywe tariki ya 31 Ukwakira 2024.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, u Rwanda na Malawi basinyanye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha. Muri Werurwe 2019, Polisi z’ibihugu byombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru no guhererekanya abanyabyaha.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48