Amazi agiye kujya yishurwa mbere nkuko bikorwa ku muriro w’amashanyarazi

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, cyatangaje ko mu gihugu hose hagiye gutangizwa uburyo bushya bw’ikoranabuhanga aho amazi azajya yishyurwa mbere nkuko bisanzwe bikorwa ku muriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko iri koranabuhanga rigiye gukwirakwizwa nyuma y’igerageza ryakorewe ku mavomo rusange mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Abakoresha ayo mavomo yageragerejweho bashyira amafaranga ku ikarita bakayikoza ku mashini ishyirwa kuri robine ku buryo avoma amazi ahwanye n’amafaranga yishyuye.

Prof Omar arasobanura uko iyo karita ikora agira ati: “Umuturage azajya afata akantu kameze nk’igiceri kitwa ‘token’, cyangwa abamenyereye Tap&Go, akagenda akajya ku ivomo agashyiraho niba yashyizeho igiceri cye cy’ijana ubwo niba ari ijerekani agakatwa amafaranga 20, ejo yagaruka ikongera kugeza ya mafaranga ashizeho akongera agashyiraho andi.”

Asobanura ko iryo geragezwa basanze rikora neza ku mavomo rusange uko ari 200 ubu bigiye gukwizwa mu gihugu kandi na ba Rwiyemezamirimo bamaze kuboneka.

Yagize ati: “Bivuze ko nka kuriya mukoresha za kashi pawa mugura umuriro, ni byo dushaka no gukoresha mu mazi ubu twamaze guhamagara abantu bashaka kujyanamo na WASAC itangazo ryarasohotse  kugira ngo baze dutangire dukore igerageza bamwe muzabibona muri iyi minsi mu ngo zanyu muraza kubona hari abo tugiye kuzishyiriraho.”

Prof. Omar yongeyeho ko ubwo buryo nibabona buri kugenda neza mu gihe cy’amezi atandatu, bazabyagura bigakorwa mu gihugu hose.

Yongeyeho ko ubwo buryo buzafasha abaturage kwicungira amazi bakoresha, biruhure abajyaga bavuga ko bahawe fagitire idahwanye n’amazi bakoresheje ndetse binafashe WASAC kubona amafaranga byoroshye.

Agakarita ko gushyiraho amafaranga y’amazi, akajya yishyurwa mbere ukojeje ku kamashini kabugenewe
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof Omar Munyaneza, yasobanuye ibyiza byo gukoresha ikarita izwi nka ‘token’ mu kuvoma amazi
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 18, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Tumukunde Josiane says:
Kamena 18, 2025 at 4:14 pm

Nibazaga ese muzabanza mukore ubukangurambaga mwigisha abaturage kuburyo nababaturage bomubyaro bazabisobanukirwa.murakoze

Steven Gashango says:
Kamena 18, 2025 at 5:24 pm

IKI GIKORWA NI INYAMIBWA KIZUNGURA WASAC KIZACA AMAZIMWA KIZAGABANYA ISESAGURA RYAMAZI USIBYE KO ABABARURAGA AMAZI BAZABA BATAGIKENEWE,

Habyarimana Janvier says:
Kamena 18, 2025 at 7:33 pm

Ese ko numva ari ugukozaho amazi akaza umwanya umwe akongera agahagarara ndibaza abayakoresha munzu nko muri Toilet bizagenda bite ko hakenera guhoramo kdi numva azasohoka ari uko ukojejeho ikarita ?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE