Amavubi yerekeje muri Madagascar (Amafoto)

Amavubi yerekeje muri Madagascar (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gishuti u Rwanda rufitanye na Madagascar na Botswana muri uku kwezi kwa Werurwe.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi baherekejwe n’abatoza babo ndetse n’abandi bari muri uru rugendo, bagannye i Antananarivo muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gishuti harimo uwa Botswana tariki 22 Werurwe na Madagascar tariki 25 uku kwezi.

Urutonde rw’abakinnyi 25 bazakina na Madagascar na Bostwana

Abanyezamu  

Ntwali Fiacre, Muhawenayo Gad na Wenseeens Maxime.

Ba myugariro

Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Mitima Isaac na Nshimiyimana Yunussu.

Abo hagati

Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Niyonzima Olivier, Rubanguka Steve na Byiringiro Lague.

Ba rutahizamu

Mugisha Gilbert, Sahabo Hakim, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Gitego Arthur, Biramahire Abeddy na iraguha Hadji.

Imikino yombi u Rwanda ruzakina, izarufasha kwitegura iy’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Toyota

Amahirwemasa kwikipe yigihuguyacu igiye guhagararira urwanda mwiriya
mikino gose ikipeyacu turayizeye bariya barutahizamu baryanye babita abaributange ibyishimo kubanyarwanda barutahizamu bacu turabizeye amahirwe
Masaaaaaaa!!!! Kwikipe yigihugu yacu amavubiiiiiiii!!!!.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42