Amavubi yahamagaye abakinnyi bazakina imikino ibiri ya gishuti muri Werurwe

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 8, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 38 bazakina imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Madagascar na Botswana muri uku kwezi kwa gatatu.

Amavubi azakina imikino ya gicuti ibiri mu cyumweru FIFA igenera amakipe y’ibihugu kizahera tariki 18 kugeza tariki 26 Werurwe 2024. Iyi mikino, Amavubi akazayikina na Botswana tariki 22 Werurwe na Madagascar tariki 25 uku kwezi.
Uru rutonde rugaragaraho abakinnyi babiri bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Amavubi abo ni Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali na Kanamugire Roger wa Rayon Sports.

Abakinnyi bahamagawe mu kwitegura Madagascar na Botswana:

Abanyezamu: Ntwari Fiacre, Hakizimana Adolphe, Muhawenayo Gad na Wenseeens Maxime.

Ba myugariro

Omborenga Fitina, Akayezu Jean Bosco, Nsengiyumva Samuel, Bugingo Hakim, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable , Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Mitima Isaac na Nshimiyimana Yunussu.

Abo hagati

Bizimana Djihad, Iradukunda Siméon, Mugisha Bonheur, Byiringiro Lague, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Niyonzima Olivier, Rubanguka Steve, Kanamugire Roger, Byiringiro Lague, Sibomana Patrick, Tuyisenge Arsene na Kwitonda Alain.

Ba rutahizamu

Mugenzi Bienvenue, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Sahabo Hakim, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Gitego Arthur na Biramahire Abeddy.

Imikino yombi u Rwanda ruzakina, izarufasha kwitegura iy’Umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 8, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE