Amaso ahanzwe u Burusiya mu kurangiza  intambara na Ukraine

Amaso ahanzwe u Burusiya mu kurangiza  intambara na Ukraine

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko kugeza ubu umupira uri mu biganza by’u Burusiya kugira ngo baganire  bemeranye ku byavuye mu biganiro byo guhagarika intambara bamazemo imyaka itatu na Ukraine.

Ni mu gihe itsinda ry’Abanyamerika, ku wa Gatatu ryerekeje i Moscou mu Burusiya mu biganiro bigamije amahoro nkuko byatangajwe na Perezida Donald Trump.

Nyuma y’inama yabereye i Jeddah muri Saudi Arabia ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko Amerika ari yo isigaje kuganira n’u Burusiya kugira ngo bwemeze icyo cyifuzo cyo kuzana amahoro.

Ibiro bya Putin byatangaje ko amasezerano yo guhagarika imirwano binyuze ku murongo telefone hagati ya Vladimir Putin na Trump bishoboka.

Icyakora nubwo Trump atasobanuye abayobozi bagiye mu Burusiya abo ari bo, ushinzwe itanganzamakuru mu biro bye Karoline Leavitt, yabwiye abanyamakuru ko Umunyamabanga mu by’umutekano Mike Waltz yavuganye na mugenzi we w’u Burusiya.

Leavitt yagize  ati: “Turasaba Abarusiya gushyira umukono ku masezerano. Ni ryo zingiro ryo kurangiza intambara.”

Umuvugizi w’ibiro bya Putin Dmitry Peskov,  yatangaje ko barimo kwiga ku bijyanye no gihagarika intambara kandi ibizava mu biganiro bizagenda bitangazwa buhoro buhoro.

Trump yavuze ko mu gihe u Burusiya bwaba bwanze kubahiriza amahoro ashobora kubufatira ibihano bikomeye mu by’ubukungu kandi byababera bibi cyane.

Yagize ati: “Ibyo byaba ari bibi cyane ku Burusiya. Gusa sinshaka kubikora kuko ndashaka amahoro.”

Uruzinduko rw’Abanyamerika rwo ku wa Gatatu ruje mu gihe Perezida Putin yasuye Akarere ka Kursk kahoze ari aka Ukraine bwigaruriye mu mwaka ushize.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14