Amakipe ya Polisi yegukanye ibikombe bibiri n’imidali 9 ya Zahabu

Amakipe ya Polisi yegukanye ibikombe bibiri n’imidali 9 ya Zahabu

Mu marushanwa atandukanye yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT2024), yabaga mu mpera z’iki cyumweru dusoje, amakipe ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza yegukana ibikombe bibiri n’imidali 18 irimo 9 ya Zahabu.

Mu irushanwa njyarugamba rya Taekwondo, ryaberaga mu Karere ka Kirehe, kuva tariki ya mbere kugeza ku itariki ya 2 Kamena, ikipe ya Police Taekwondo Club yegukanye igikombe n’imidali 9 ya zahabu, imidali 5 y’umuringa (Silver) n’imidali ine ya Bronze.

Si mu irushanwa rya Taekwondo gusa ikipe ya Polisi yitwaye neza, kuko no mu mukino w’intoki wa Volleyball, ikipe ya Police VC mu bagabo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Gisagara VC; amaseti 3-0 (25-22, 25-19 & 25-18).  

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’uwa ½ cy’irangiza, utari woroshye na gato, Police VC yasezereyemo ikipe ya APR VC iyitsinze amaseti 3-2, imikino yombi yabereye  ku kibuga cya Ecole Notre Dame des Anges, i Remera mu Karere ka Gasabo.

RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49