Amagare: Manizabayo Etienne wa Benediction Club yitabye Imana azize impanuka

Amagare: Manizabayo Etienne wa Benediction Club yitabye Imana azize impanuka

Manizabayo Etienne wakiniraga Ikipe y’abato ya Benediction Club yitabye Imana nyuma yo kugongwa n’imodoka, ubwo we na bagenzi be bo mu makipe atandukanye, barimo n’abakuru bari mu myitozo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024.

Nyakwigendera Manizabayo yahitanywe n’impanuka yabereye mu muhanda uva mu Byangabo ubwo bamanukaga berekeza mu Gataraga, ubwo bari bageze munsi y’Umurenge wa Busogo.

Umuyobozi wa Benediction Club Munyankindi Benoit yabwiye Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yari mo abakinnyi benshi barimo n’abakuru bo mu makipe atandukanye nka Java-Invotec na Karongi Cycling Team, imodoka irabagonga.

Yagize ati” Ubu mu bitaro harimo batanu. Ni coaster yabinjiranye irabagonga. Ntabwo bari abanjye gusa, harimo abakinira Java-Inovotec, aba Karongi Cycling Team, aba Musanze n’abandi. Ni benshi twari kumwe”.

Kugeza ubu bakomeretse barimo kwitabwaho mu bitaro bya Ruhengeri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42