Amagare: Hatangajwe abakinnyi bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’Isi

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 11, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” ryashyize ahagaragara abakinnyi 10 bazaserukira u Rwanda muri  shampiyona y’Isi  y’umukino wo gusiganwa ku magare mu muhanda  “UCI Road World Championships 2022” izabera  i Wollongong muri Australia kuva taliki 18 kugeza 25 Nzeri 2022.

Abakinnyi batoranyijwe bari mu byiciro bitandukanye  aho mu bangavu  “Women Juniors”, hari Uwera Aline  na Umwamikazi Djazila. Mu bakobwa bakuru “Women Elite” hari Tuyishime Jacqueline  na Ingabire Diane.

Mu ngimbi “Men Juniors” hatoranyijwe Tuyizere Hashimu na Shyaka Janvier . Mu batarengeje imyaka 23 “Men U-23” hari Iradukunda Emmanuel na Uhiriwe Byiza Renus naho mu bagabo bakuru “Men Elite” hatoranywa Manizabayo Eric  na Mugisha Moise.

Shampiyona y’Isi igiye kuba ku nshuro ya 95 , ku ruhande rw’u Rwanda  rwitabiriye bwa mbere muri 2014 ubwo yakinwaga ku nshuro ya 81. Mu nshuro 14 u Rwanda rumaze kwitabira nta bwo rurabasha kwegukana umudali.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 11, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE